in

Hamenyekanye amakipe yifuza Haaland ndetse n’amafaranga asabwa kugira ngo amutware

Rutahizamu w’ikipe ya Manchester City Erling Braut Haaland umusore uyoboye ba rutahizamu ku isi hose hamaze gutangazwa akazoza ke mu mupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi ku makipe amwifuza ibyo asabwa ndetse n’igihe yamubonera.

Ikipe ya Manchester City mu masezerano yagiranye na Haaland avuga ko azarangira mu mwaka wa 2024 ikipe yaba imwifuza nibwo yamubona ku cyiguzi cya miliyoni 175 z’amadolari.

Amakipe amwifuza yiteguye gutanga ako kayabo na FC Barcelona ivuga ko yazavamo umusimbura wa rutahizamu wabo Lewandowski uru kugenda asaza.

Indi kipe imwifuza ni Real Madrid yiteguye gutanga ayo mafaranga ivuga ko yazavamo umusimbura mwiza wa Karim Benzema uri kuyifasha muri iyi minsi.

Aka kanya Haaland ayoboye abakinnyi bo mu bwangereza bahembwa amafaranga menshi kuko ahembwa angana na ibihumbi 856 by’amadorari ku cyumweru ikindi kandi niwe umaze gutsinda ibitego byinshi kuko amaze gutsinda ibitego 23 mu mikino 9.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamategeko ukomeye yarongoye umuganga bahujwe na Twitter

Musanze:umukobwa w’imyaka 16 yabyaye umwana ahita amuta muri wese rwihishwa