in

Hamenyekanye amakipe 5 ashobora kurwanira Kylian Mbappe

Kylian Mbappe yasembuye amwe mu makipe akomeye i Burayi nyuma yo kwerekana ko ashaka kuva muri Paris Saint-Germain.

Uyu rutahizamu yasinyanye amasezerano mashya na PSG mu mpeshyi ariko yifuza kuyivamo kubera ko atishimye.

Kylian Mbappé ntabwo yishimiye uko ibintu bimeze muri Paris Saint-Germain kandi arashaka kuyivamo vuba bishoboka niba ibintu bidahindutse, nkuko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo mu Bufaransa na Espagne uyu munsi.

Paris Saint-Germain yo ngo nta bushake ifite bwo kureka Mbappé akagenda muri Mutarama kandi irumva ko ari gushyira igitutu ku ikipe.

Bivugwa ko Mbappe arambiwe umubano we n’iyi kipe “wangiritse burundu” nubwo ahembwa asaga ibihumbi 650.000 mu cyumweru.

Bivugwa ko uyu Mufaransa yumva “yarahemukiwe” nyuma y’amasezerano basinyanye ariko ntiyashyire mu bikorwa.

Amakuru aravuga ko PSG niyo yareka Mbappe akagenda,ntashobora kujya muri Real Madrid.

Ikinyamakuru The Sun kivuga ko mu makipe akomeye ashobora kugura Mbappe harimo Real Madrid,Liverpool,Chelsea,Manchester United,Manchester City.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru mabi ku bakunzi ba Charly na Nina

Umusore ari mu mazi abira nyuma yo gukina ikiryabarezi mu mafaranga ya boss