in

Hamenyekanye akayabo umuzamu Hakizimana Adolphe ahabwa na Rayon Sports iyo asoje umukino atinjijwe igitego

Umuzamu wa mbere w’ikipe ya Rayon Sports, Hakizimana Adolphe ahabwa agahimbazamusyi kangana n’ibihumbi 50 by’Amanyarwanda iyo asoje umukino atinjijwe igitego.

Kuva igice cy’imikino yo kwishyura (Phase Retour) cyatangira umuzamu Hakizimana Adolphe ari kugaragaza ubuhanga budasanzwe agafasha iyi kipe gutahana intsinzi mu mikino itandukanye.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports butanga agahimbazamusyi kangana n’ibihumbi 50 ku muzamu Hakizimana Adolphe.

Aka gahimbazamusyi Hakizimana Adolphe yatangiye kugahabwa ku mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ubwo Rayon Sports yanganyaga na Kiyovu Sports ubusa ku busa.

Muri uku kwezi Hakizimana Adolphe yahawe aka gahimbazamusyi inshuro eshatu ku mukino wa Kiyovu Sports, uwo batsinzemo APR FC igitego kimwe ku busa ndetse n’uwo baheruka gutsindamo Rutsiro FC ibitego bibiri ku busa.

Hakizimana Adolphe ni umwe mu bazamu bari kuzamukana imbaraga nyinshi, ikipe ya Rayon Sports ikaba iri kurwana n’uburyo yamwongerera amasezerano y’imyaka ibiri mbere y’uko ayo asanganywe agana ku musozo.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Hamenyekanye umukinnyi muri Rayon Sports uhabwa agahimbazamusyi gatandukanye n’aka bandi ari nabyo bituma akomeza gushimwa n’ubuyobozi ndetse n’abafana b’iyi kipe

Cyusa yaryumyeho ku isabukuru y’uwahoze ari umukunzi we (Amafoto)