in

Hamenyekanye akayabo Rayon Sports yishyuwe na Azam TV kugira ngo yerekane umukino urayihuza na Singida Big Stars FC

Umukino urahuza Rayon Sports na Singida Big Stars FC yo mu gihugu cya Tanzania uraza kunyura kuri Azam TV nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele.

Uyu mukino uratangira Saa Moya n’Igice ubere kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho abarajya kuwureba ku kibuga ndetse n’abafite ifatabuguzi rya Azam baza kuwukurikira.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko Ikigo cy’Itangazamakuru cya Azam TV cyishyuye ikipe ya Rayon Sports miliyoni 15 z’Amanyarwanda kugira ngo babashe kwerekana uyu mukino.

Ikipe ya Rayon Sports iheruka gutsinda Mukura Victory Sports ibitego 2-1, inganya na URA FC yo muri Uganda igitego 1-1, umukino urayihuza na Singida Big Stars FC irifuza kuwutsinda kugira ngo ishimangire ko izatwara ibikombe bikinirwa mu Rwanda nk’uko umutoza Haringingo Francis Christian yabyijeje ubuyobozi.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Andi mafoto y’indobanure yaranze ubukwe bw’umunyamakuru Clarisse Uwimana n’umugabo we

Bruce Melodie yabwiye Abarundi amagambo akomeye