in

Hamenyekanye abakinnyi babiri batifuza ko Haringingo Francis akomeza gutoza Rayon Sports

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Mali, Moussa Camara na rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Kenya, Paul Were Ooko ntabwo bari gucana uwaka n’umutoza Haringingo Francis Christian.

Kuva aba bakinnyi bombi bagera muri Rayon Sports ntabwo bari batanga umusaruro ushimishije bari bitezweho, bakaba bavuga ko umutoza Haringingo Francis Christian atabakunda bigatuma abima umwanya wo kubanza mu kibuga inshuro nyinshi.

Amakuru yizewe dukura muri Rayon Sports, ni uko Haringingo Francis ashaka ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwirukana Moussa Camara muri Mutarama 2023, ni mu gihe na Paul Were Ooko nta masezerano azongererwa mu mpeshyi y’umwaka utaha.

Bivugwa ko aba bakinnyi nabo babwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko umutoza Haringingo Francis atari umuhanga ndetse imitoreze ye itatuma Rayon Sports itwara igikombe cya shampiyona.

Rayon Sports yari yatangiye shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023 neza aho yari yatsinze imikino itandatu yikurikiranya isaruramo amanota 18 yose, ariko imikino umunani yakurikiyeho yabonyemo amanota 10 gusa aho yatsinzemo itatu, inganya umwe, itsindwa imikino ine.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Hamenyekanye impamvu Messi yambitswe umwenda n’umwami wa Qatar mbere yo kumushyikiriza igikombe cy’isi

Umugore wa Lionel Messi nawe ntiyaripfanye, dore amagambo adasanzwe  yabwiye umugabo we