Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sport Willy Leandre Essomba Onana nyuma yo gusabwa ko yakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, hamenyaka amafaranga arimo gusaba kugirango abe yayikinira.
Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports Onana ukomoka mu gihugu cya Cameroon amaze igihe akina hano mu Rwanda muri iyi kipe, mu minsi amaze yagaragaje ko ashoboye cyane umupira w’amaguru ari nako yigarurira imitima y’abafana ba Rayon Sports ndetse n’igihugu muri rusange.
Nyuma yo kwerekana ubushobozi buhambaye yaganirijwe n’abashinzwe gushakira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi abakinnyi kugirango abe yayikinira ariko ntabwo byaje guhita bikunda bitewe nibyo uyu mukinnyi yifuzaga.
Onana nyuma yo kuganirizwa n’aba bayobozi bakamusaba gukinira u Rwanda, we ubwe yifuje ko yahabwa amafaranga angana na Milliyoni hagati ya 40-50 z’amanyarwanda kugirango yemere kuba umukinnyi w’Amavubi.
Abakurikirana umupira w’amaguru hano mu Rwanda bamaze kumva ko uyu musore ashobora gukinira u Rwanda barabyishimiye cyane ko benshi bemeza ko Onana ari umwe mu bakinnyi bari muri Shampiyona bazi umupira.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ifite umukino wa gishuti uyu munsi na Guinea Equatorial ku isaha ya saa kumi z’umugoroba, uyu mukino Onana yari buwukine gusa biza kwanga kubera kumvikana bitararangira.