in

Hamaze gusohoka inkuru mbi ku bakunzi ba Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi mu byishimo hamwe n’abakunzi bayo nyuma yo kwegukana igikombe cy’Amahoro batsinze APR FC hamaze kumenyekana amakuru atari meza muri iyi kipe.

Umunyezamu wa mbere mu ikipe ya Rayon Sports Hakizimana Adolphe wamaze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yamaze gusezera ku bakinnyi b’iyi kipe maze aca amarenga ko ashobora kuba agiye kwerekeza mu ikipe ya APR FC.

Adolphe yagize ati:” Njye ibyange muri Rayon Sports birasa n’aho birangiye. Nzajya mu ikipe ihatanira ibikombe, tugiye guhangana” aya magambo niyo umunyezamu wa mbere w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje kandi yamaze no gusezera bagenzi be bakinana muri Murera bikaba biri kuvugwa ko agomba kwerekeza muri APR FC.

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nta kure cyane Imana itakura umuntu: Hagaragaye amashusho y’umunyarwenya Clapton Kibonke ananutse cyane ku rwego rwo hejuru (Amashusho)

Bwa mbere mu mateka Juno Kizigenza agiye guhurira mu ndirimbo imwe n’ibihangage muri muzika nyarwanda