Hallie Scruggs w’imyaka 9 wigaga ku ishuri ry’igenga rya gikirisitu ryitwa Covenant school riherereye mu mujyi wa Nashville ,ari mu bantu 6 barashwe mu gitondo cyo kuwa mbere ubwo umukobwa w’imyaka 28 uryamana nabo bahuje igitsina witwa Audrey Hale yateraga iri shuri .
Amakuru dukesha ikinyamakuu The New York Post avuga ko Hallie Scruggs yari umwe mu bana ba pasiteri muto w”itorero rya Covenant Presbyterian Church witwa Chad Scruggs, ndetse uyu muvugabutumwa akaba yari yarigeze kuba umwe mu bavugabutumwa b’urusengero rwa Park Cities Presbyterian ruherereye muri leta ya Dallas.
Abandi bana barasiwe hamwe na Hallie ,ni Evelyn Dieckhaus na William kinney bose bakaba bari bafite imyaka 9 y’amavuko .
