in

Hallie wari umwana wa Pasiteri yitabye Imana

Hallie Scruggs w’imyaka 9 wigaga ku ishuri ry’igenga rya gikirisitu  ryitwa  Covenant school riherereye mu mujyi wa Nashville ,ari mu bantu 6 barashwe mu gitondo cyo kuwa mbere ubwo umukobwa w’imyaka 28 uryamana nabo bahuje igitsina witwa Audrey Hale yateraga iri shuri .

Amakuru dukesha ikinyamakuu The New York Post avuga ko Hallie Scruggs yari umwe mu bana ba pasiteri muto w”itorero rya Covenant Presbyterian Church witwa Chad Scruggs, ndetse uyu muvugabutumwa akaba yari yarigeze  kuba umwe mu bavugabutumwa b’urusengero rwa Park Cities Presbyterian ruherereye muri leta ya Dallas.

Abandi bana barasiwe hamwe na Hallie ,ni Evelyn Dieckhaus na William kinney bose bakaba bari bafite imyaka 9 y’amavuko .

Hallie Scruggs akaba yari umwana wa 4 wa pasiteri Chad Scruggs
Hallie Scruggs akaba yari umwana wa 4 wa pasiteri Chad Scruggs

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba amafoto y’umwe mubakobwa beza cyane mu Rwanda (amafoto)

Lady Gaga yatandukanye n’umukunzi we