in

Hakizimana Muhadjiri yatumye benshi bacika ururondogoro nyuma yo kuvuga umukinnyi yemera w’umuhanga hagati ya Onana, Tchabalala na Heritier Luvumbu

Umukinnyi ukina hagati mu kibuga afasha ba rutahizamu mu ikipe ya Police FC n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Hakizimana Muhadjiri yavuze ko yubaha rutahizamu Shabani Hussein Tchabalala ukinira ikipe ya AS Kigali.

Uyu mukinnyi ubwo yari yatumiwe mu kiganiro Primus Bar Talk gitambuka kuri TV 1 Rwanda buri wa Kane, Hakizimana Muhadjiri yemeje ko Tchabalala ari we mukinnyi w’umuhanga muri shampiyona y’u Rwanda.

Hakizimana Muhadjiri yavuze ko n’ubwo muri shampiyona harimo abakinnyi benshi b’abahanga nka Heritier Luvumbu na Essomba Leandre Willy Onana ariko ko Shabani Hussein Tchabalala amaze igihe kinini agaragaza ko ari umuhanga ku buryo bukomeye.

Uyu mukinnyi wa Police FC yemeje ko ubwo yagarukaga gukina mu Rwanda yumvaga azasoza ari we rutahizamu watsinze ibitego byinshi ariko avuga ko bigoye kurusha ibitego Shabani Hussein Tchabalala kuko atsinda buri munsi.

Shabani Hussein Tchabalala amaze imyaka myinshi atsinda ibitego birenga 12 buri mwaka w’imikino, ibi bishimangira ubuhanga budasanzwe afite mu kunyeganyeza inshundura.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Uyu niwe uzayigutera se? Yolo The Queen yashyize abantu mu gihirahiro nyuma yo gutangaza ko yitegura gutwita – AMAFOTO

Essomba Onana uheruka guhabwa akayabo n’abafana ba Rayon Sports yahishuye umubare w’ibitego azinjiza mu izamu rya Rutsiro FC