in

Hakizimana Muhadjiri yagize icyo avuga ku makuru avuga ko atekereza kuzakinira ikipe ya Rayon Sports

Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri uheruka kugaruka mu Rwanda avuye muri Saudi Arabia yaremye agatima abakunzi ba Rayon Sports nyuma yo kuvuga ko bishoboka ko umunsi umwe yazakinira ikipe ya Rayon Sports.

Aganira n’ikinyamakuru Igihe.com dukesha iyi nkuru yagize ati “Narabitekereje ariko buriya ni igihe kiba kitaragera. Gusa nabitekerejeho, hari n’igihe byari bigiye kuba ariko biba ari gahunda z’Imana. Nta kintu uba wazihinduraho.”

Akomeza avuga ko bishoboka gukinira ikipe ya Rayon Sports kuko aba ari mukazi bityo icyo ashyize imbere ni umutima mu kazi ke, bityo igihe nikigera azakinira Rayon Sports.

Ubwo yabazwaga niba ikipe arimo ya Police FC ishobora kuzatwara igikombe, yagize ati “Birashoboka cyane ariko ntabwo ari amagambo, ni ugukora. Iyo wakoze neza, ndibaza ko bishoboka. Urebye, abantu babona ko bigoye, ariko njyewe nk’umukinnyi, amanota icyenda ntabwo ari menshi.”

Ikipe ya Hakizimana Muhadjiri ariyo Police FC, ubu ihagaze ku mwanya wa 11 aho irushwa na AS Kigali yambere amanota 9.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Gutonesha bamwe abandi bakigizwayo! Ibirego bishinjwa Ancelotti bigatuma Real Madrid isigaye igerwa amashoka

Muhadjiri noneho baramukizwa niki ko yaje adasanzwe, Police Fc itangiye ikubita ahababaza