Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati yagiriye inama abagabo bagenzi be yo kutihakana abana babyarana n’abagore babo batari ab’isezerano.Ndimbati abivuze nyuma yo gufungurwa muri gereza yari amazemo amezi arenga 6, aho yari akurikiranweho icyaha cyo gusambanya no gusindisha Kabahizi Fridaus ubushinjacyaha bwemezaga ko yari atarageza ku myaka y’ubukure.
Ndimbati aganira na 3D TV, yavuze ko umugabo uwo ari we wese wakwisanga yaguye mu cyaha cyo kuryamana n’undi mugore maze bakabyarana nk’uko na we byamugendekeye, adakwiye kwihakana abana.
Yagize ati: “Umugabo uwo ari we wese wabona yaguye mu cyaha, yarangiza akabyara, ntakwiriye kwihakana uwo yabyaye. Ni ukumva ko izo nshingano zigomba kumureba. Icyo cyonyine ni cyo kintu umugabo akwiriye kwitaho, naho ibindi byo buri wese abyumva ukwe.”