in

Hagaragaye ibifi binini bishaka gukura Marcus Rashford muri Manchester united

Urukundo abafana ba Manchester United bakunda Marcus Rashford ruriyongera buri munsi bitewe n’uko ari kwitwara, ariko banafite impungenge ku hazaza h’uyu musore ufite amasezerano y’umwaka n’igice mu ikipe yabo.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Daily Star iravuga ko ikipe ya Paris Saint-Germain mu Bufaransa ndetse na Real Madrid muri Espagne, zikomeje kwiga ku buryo zasinyisha Marcus Rashford.

Amakuru aturuka i Manchester avuga ko mu gihe byaba bibaye ngombwa ko Manchester United igurisha Rashford itamutanga munsi ya miliyoni 120 z’amapawundi, n’ubwo iyi kipe ikiri k

Manchester United ishaka kumwongerera amasezerano aho yajya ahembwa ibihumbi 300 by’amapawundi ku cyumweru, ariko uyu musore w’imyaka 25 ntaremera aya masezerano.

Usibye kuba yaragize umwaka ushize w’imikino utari mwiza, uyu musore ameze neza cyane muri uyu mwaka w’imikino dore ko amaze gutsinda ibitego 24 mu marushanwa yose, akaba ari umwe mu bari gufasha umutoza Erik Ten Hag kwitwara neza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abayobozi ba Mukura VS bikuye amata ku munwa

Indobanure gusa: Dore andi mafoto utabonye yaranze umunsi w’ambere wa ‘Tour Du Rwanda’