Hadutse ikindi cyorezo kiri kwandura cyane ndetse cyikica cyane ku buryo kimaze kwandurwa n’ibihumbi by’abantu
Mu gihugu cya Nigeria, inzego z’ubuzima zatangaje ko icyorezo cya Diphtheria gikomeje gufata umurego ndetse ko gikomeje gukwirakwira mu gihugu hose.
Inzego z’ubuzima zatangaje ko kuva mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2022, iyi ndwara imaze guhitana abagera kuri 600 biganjemo abana. Iyi ndwara ifata imyanya y’ubuhumekero ndetse ikaba yateza n’ibibazo by’umutima, ikunze kuzengereza abana cyane.
Umubare w’abahitanwa n’iki cyorezo muri Nigeria ushobora kwiyongera kuko ikigo gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri icyo Gihugu kivuga ko kugeza ku itariki 24 z’ukwezi kwa Nzeri k’uyu mwaka wa 2023, hari abamaze kwandura iki cyorezo basaga 11 587.