Habereye impanuka ikomeye aho bus yari itwaye abantu yagonganye n’ikamyo 20 bagahitamo bahasiga ubuzima rugikubita.
Mu gihugu cya Afurika y’Epfo habereye impanuka iteye ubwoba, imodoka yari itwaye abakozi bagiye gucukura amabuye y’agaciro mu kirombere, yagonganye n’ikamyo 20 bahita bahasiga ubuzima.
Iyi mpanuka yabereye mu ntara ya Limpopo, aba bakozi bari bagiye gucukura amabuye ya Diamond muri bimwe mu birombe bicukurwamo diamond nyinshi ku isi.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo saa kumi n’imwe kuri iki cy’umweru tariki ya 17 Nzeri 2023, bus yabagonze yari iri kuva imbere yabo.
Polisi ivuga ko iyi modoka yabagonze yari yabuze feri bigatuma ita umukono wayo ikabagonga.
Abakomeretse bajyanwe mu bitaro naho abitabye Imana bajyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Limpopo Hospital.