Erling Braut Haaland umunya-Noruvege akaba na rutahizamu wa Manchester City yatangaje impamvu yatumye ahitamo gukinira Noruvege kandi yaravukiye mu Bwongereza.
Halland wavukiye mu mugi wa Leeds mu gihugu cy’Ubwongereza kuberako ariho se umubyara yakinaga ,mu makipe atandukanye nka Nottingham Forest,Leeds na Manchester City yabajijwe impamvu yatumye ahitamo gukinira Noruvege kandi yaravukiye mu Bwongereza mazeu magambo ye agira ati”Nabaye muri Noruvege igihe kinini,rero ni ibintu byagombaga kwikora nkahitamo Noruvege”. Halland yongeraho ati”ni ibintu bimbamo guhagararira Noruvege k’urwego mpuzamahanga”.
Halland yakomeje agira ati”Ntago uzi ibyari kuba iyo papa akina mu Bwongereza cyane,yenda nari gukinira Ubwongereza simbizi.Ariko ndi umunya-Noruvege kandi ndabyishimiye.
Halland yatangiye gukinira Noruvege kuva mu makipe y’abari munsi y’imyaka cumi n’itanu,ikipe nkuru yayikiniye umukino wa mbere muri 2019 afite imyaka cumi n’icyenda.Halland ubu amaze gukinira Noruvege imikino 23 ayitsindira Ibitego 21.