in

Haaland mu gahinda ku maso yavuze ikipe aha amahirwe yo kwegukana Igikombe cy’isi kandi yasezeranyije abatuye igihugu cye ikintu gikomeye

Erling Braut Haaland avuga ko byaba ari inzozi zibaye impamo gukina mu gikombe cy’isi, kandi avuga ko ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ariyo amahirwe yo kwegukana iki gikombe kigiye kubera muri Qatar ariko akavuga ko ikipe ya Southgate igomba guhangana na Brezil, Arijantine n’Ubufaransa.

Erling Haaland kuva na kera yifuzaga gukina mu gikombe cy’isi cya 2022 kigiye kubera muri Qatar ariko akavuga ko azakora uko ashoboye kugira ngo yubake umubiri we ndetse no mu mutwe nyuma yo gutangira ubuzima bwe muri Manchester City mu gihe abandi bari muri Qatar.

Haaland yizera mu buzima bwe ko igihugu cye cya Noruveje kizitabira igikombe cy’isi mu gihe runaka ikindi kandi yizera ko atari cyera.

Uyu rutahizamu w’imyaka 22 y’amavuko amaze kwigarurira imitima y’abatari bacye bakunda ikipe ya Manchester City dore ko ariwe umaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’umupira w’amaguru yu Bwongereza.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubufaransa buri gufanwa na benshi mu gikombe cy’isi bwavunikishije umukinnyi ngenderwaho habura iminsi micye

Umukinnyi ukomeje kugaruka mu mitwe y’abakunzi ba Rayon Sports yatangaje ikipe izatwara igikombe uyu mwaka kandi ititeguye kongera gutakaza amanota 3