in

Gutwitira inyuma y’umura: Ikibitera n’ibimenyetso byabyo

Nyuma y’imibonano mpuzabitsina iyo umugore yari mu gihe cy’uburumbuke habaho gutwita. Uku gutwita ubusanzwe kubera mu miyoborantanga nuko urusoro rugafata inzira irumanura rukajya gufata ku mura aho ingobyi ifata nuko umwana akaba ariho akurira. Nyamara hari gihe Atari ko bigenda ahubwo aho rya gi ryahuriye n’intangangabo (bihurira mu muyoborantanga) rikaba ariho riguma cyangwa se rikamanuka rikajya hasi ku nkondo y’umura nk’uko rishobora no kujya ahandi hakikije ibyo bice. Ibi nibyo byitwa gutwitira inda y’umura. Iki kikaba ikibazo gikomeye ndetse cyanabyara urupfu kidakemuwe hakiri kare.

Muri iyi nkuru turavuga ku mpamvu nyamukuru zibitera, ibimenyetso bibigaragaza, ndetse n’ibyo wakora ngo ugerageze kwirinda iki kibazo nubwo akenshi biba utabigizemo uruhare.

 

Ni iki gitera gutwitira inyuma y’umura?

Akenshi gutwitira inyuma bikunze kubera mu miyoborantanga aho urusoro rwigumira aho ntiruhave. Bikaba ahana biterwa nuko imiyoborantanga yangiritse cyangwa yabyimbye ku buryo isa n’iyifunze.

Indi mpamvu ibitera ni impinduka mu misemburo ndetse no kuba urusoro rufite ubumuga, ruremetse nabi.

Gusa hari ibyongera ibyago byo gutwitira inyuma y’umura. Muri byo harimo:

  • Kuba na mbere waragize ikibazo cyo gutwitira inyuma y’umura byongera ibyago byo kuba wakongera
  • Indwara zandurira mu myanya ndangagitsina nk’imitezi, chlamydia na mburugu zishobora gutera kuziba cyangwa kubyimba kw’imiyoborantanga nuko gutwita kukabera inyuma y’umura
  • Ibinini bikoreshwa mu kuboneza urubyaro bizwi nka microlut bikunze gukoreshwa n’abagore bakibyara kugeza umwana agejeje amezi 6 na byo bishobora gutera iki kibazo kuko bihungabanya ukwinyeganyeza kw’imiyoborantanga
  • Ikinini kirinda gusama gikoreshwa hatarashira amasaha 72 nyuma yo gukora imibonano na cyo gishobora kubitera iyo ugikoresheje ariko ukarenga ugasama
  • Gutwita nyuma yo guhabwa imiti ifasha gutwita kimwe no kuba wateretswemo urusoro (in vitro). No kuba umaze igihe kinini utarasama bishobora kandi kubitera
  • Kuba usamye bwa mbere urengeje imyaka 35
  • Kuba warabazwe nyababyeyi
  • Kuba warasamye ukoresha agapira gashyirwa mu mura gakozwe mu muringa. Nubwo ubusanzwe bidakunze kubaho kwasama ukoresha aka gapira ariko iyo bibaye uba ufite ibyago byinshi ko watwitira inyuma y’umura.
  • Kuba unywa itabi mu gihe uteganya gusama nabyo byongera ibyago byo gutwitira inyuma y’umura.
Gutwitira inyuma y’umura bishobora kubera ahantu hanyuranye

Ni ibihe bimenyetso bibyerekana?

Gutwitira inyuma y’umura bifite ibimenyetso bigendana nabyo kandi bisaba guhita ujya kwa muganga ukibona kimwe muri byo.

  • Ikimenyetso cya mbere ni ukubona amaraso ava mu gitsina kandi ukaba uribwa cyane mu kiziba cy’inda. Aha twongereho ko kubona amaraso ubwabyo macye kandi utaribwa Atari ikibazo iyo inda ikiri ntoya kuko ni ibintu bisanzwe. Gusa iyo bijyana no kuribwa kiba ari ikibazo
  • Bitewe n’aho urusoro ruherereye ushobora no kumva uribwa intugu kandi ugashaka kwituma kenshi.
  • Uko igi rikomeza gukura rishobora gutera umuyoborantanga guturika. Ibi bijyana no kuva cyane kandi uviramo imbere. Ibi bijyana no kuremererwa umutwe, no kugwa igihumure. Utihutishijwe kwa muganga hashobora gukurikiraho urupfu
Uko urusoro rukura rutera guturika kw’aho ruri

Mu gihe utwite rero ibi bikaba usabwa guhita ugana kwa muganga bakakuramira vuba.

Twongereho ko inda iri inyuma y’umura nta buryo bwo kuyiramira ngo izavuke. Kwa muganga nta yandi mahitamo baba bafite uretse kuyikuramo kugirango baramire ubuzima bw’utwite.

Ni gute nakirinda ?

Nubwo hari ibyo utabuza kubaho ariko hari ibyo wakora mu kugabanya ibyago byo gutwitira inyuma y’umura.

  • Niba uteganya gutwita wahagarika kunywa itabi
  • Irinde indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ukoresha agakingirizo niba ukorana imibonano n’abagabo barenze umwe kandi umugabo nawe abigenze uko mu kurinda umugore we

Src: umutihealth

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Indirimbo ya Ariel Wayz igaragaramo abakobwa bambaye utwenda tw’imbere gusa ikomeje kubaga nta kinya(AMAFOTO+Video).

Indoro yuje umujinya y’umugeni yateye ubwoba umukwe ku munsi w’ubukwe (Video)