in

Gutwara igikombe biracyashoboka: Kiyovu Sports yatanze umukoro ku ikipe ya APR FC

 

Ikipe ya Kiyovu Sports Club nyuma yuko igaritse ikipe ya AS Kigali yahise itanga umukoro ku ikipe ya APR FC yanganyije n’ikipe ya Gasogi United.

Kiyovu Sports mbere yuko ijya mu kibuga n’ikipe ya AS Kigali yarushwaga amanota atatu n’ikipe ya APR FC ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona gusa ibi byaje guhinduka ubwo ikipe ya APR FC yananirwaga gutsinda ikipe ya Gasogi United bikanganya 0-0 maze Kiyovu Sports ibasha gutsinda ikipe ya AS Kigali 1-0 cyatsinzwe na Ssekisambu.

APR FC yashyizwe ku gitutu na Kiyovu Sports kuko ubu zinganya amanota dore ko zose zifite 53-53 gusa ikipe ya APR FC ira cyari ku mwanya wa mbere kubera yizigamye ibitego byinshi kurusha Kiyovu Sports.

Izi kipe zombi zirasabwa gutsinda imikino yazo yose zisigaranye kugira ngo zishakemo izatwara igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda 2022-2023.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Menya byinshi ku mugabo w’izuru rirerire mu mateka y’isi

Umugore uyanyweye azira gusaza, akamaro ko kunywa amasohoro y’abagabo ku mugore