in

Gutsindwa kwa Kiyovu Sports bizatuma hari abakinnyi bazarya inyama kuri Pasika

Gutsundwa kwa Kiyovu sports bizatuma abakinnyi ba Gasogi United bahabwa agahimbazamusyi batari bahabwa na rimwe muri iyi kipe.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Mata 2022, nibwo hazaba hakomeje imikino ya shampiyona y’ikiciro cya mbere,  aho ikipe ya Gasogi United izacakirana na Kiyovu Sports.

Azaba ari umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona aho Kiyovu Sports izaba yasuye Gasogi United kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo.

Umuyobozi wa Gasogi United Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC ndetse n’abakunzi ba Gasogi United bemereye abakinnyi  agahimbazamusyi k’amafaranga arenga miliyoni eshanu z’amanyarwanda, igihe bazaba batsinze Kiyovu Sports.

Uyu mukino uzahuza aya makipe yombi uzaba ukomeye ku mpande zombi,  dore ko nta kipe ishaka gutakaza amanota atatu, abe Kiyovu Sports ishaka kugumana umwanya wa mbere ndetse na Gasogi United ishaka kureba ko itajya mu makipe amanuka.

Ikindi gikomeza uyu mukino ni uburyo KNC yavuze mu itangazamakuru ko perezida w Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal ko yaba agurisha imikino, byababaje uyu mugabo wahise ajya kumurega muri FERWAFA bakamuca amafaranga bakanamuhagarika imikino 4.

Mu gihe umukino uri ku munsi w’ejo, abakunzi ba Gasogi United bamaze gukusanga arenga miliyoni 5 z’agahimbasamusyi k’abakinnyi mu gihe baba batsinze uyu mukino, abantu 10 nibo bari bamaze kwitanga.

KNC nka perezida yatanze miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, uwitwa Rutayisire Eric atanga miliyoni 3, Ndagijimana atanga ibihumbi 500, Fabien atanga ibihumbi 200, Mugunga Christian na Charlotte buri umwe yatanze ibihumbi 100, uwitwa Ramiro na Ngabiramo buri umwe yatanze ibihumbi 50, Muvunyi Gilbert atanga amadorali 50, Musorini Andrew atanga ibihumbi 20 ni mu gihe uwitwa Jaguar yatanze ibihumbi 10.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Indian Premier League Official Website

Ku myaka 12 yabyaye umwana w’umuhungu kandi neza atabazwe