in

Ku myaka 12 yabyaye umwana w’umuhungu kandi neza atabazwe

Ku myaka 12 yabyaye umwana w’umuhungu nyuma yo gusambanywa ku ngufu n’umwarimu we mu mwaka ushize 2021.

Ibi byabereye ahitwa Munguwan Fantaro muri Leta ya Kaduna,  aho uyu mwana w’umukobwa yatungiye benshi ndetse akabatera n’impuhwe kubera kwibaruka akiri muto.

Amakuru avuga ko uyu mwana yafashwe ku ngufu na mwarimu we witwa Salihu,  ubwo yari ari mu muhanda agenda, nuko mwarimu we amujyana iwe amusambanya ku ngufu.

Uyu mwana avuga ko ubwo mwarimu we yari ari kumusambanya ku ngufu yari yamufunze umunwa ku burya atari kuvuza induru.

Hashize amezi atatu uyu mwana asambanyijwe ku ngufu, nibwo byamenyekanye ko yasamye inda y’umuhungu.

Hashize amezi icyenda,  uyu mwana w’umukobwa yahise yibaruka umwana w’umuhungu kandi yamubyaye neza bidasabye ko abagwa.

Amazina y’uyu mwana ntago yatangajwe kubera impamvu z’umutekana w’umwana utari wuzuza imyaka y’ubukure.

Kugeza ubu mwarimu Salihu arafunze nyuma yo kumenyekana ko ari we wasambanyije ku ngufu uyu mwana.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gutsindwa kwa Kiyovu Sports bizatuma hari abakinnyi bazarya inyama kuri Pasika

Abakobwa bigize amashyano bakomeje kuzengera abaturage babambura utwabo ku ngufu