in

Gutoroka urupfu byanze: Wa mukecuru wapfuye akongera akazuka yongeye arapfa

Wa mukecuru wavuzweho gupfa akongera akazuka yongeye arapfa

Bella Montoya wo muri Ecuador/Equateur ubu yapfuye nyuma y’uko mu minsi ishize abari bagiye kumushyingura batunguwe no gusanga ari muzima bari hafi kumuhamba.

Uyu mukecuru w’imyaka 76, bwa mbere mu cyumweru gishize byemejwe n’umuganga wo ku bitaro byo mu mujyi wa Babahoyo ko ibye byarangiye.

Ariko abari baje kumushyingura icyo gihe  batunguwe no kumva akomanze ku isanduku ndetse agakorora, bahise bamwihutana kuri bya bitaro byari byemeje ko yapfuye ngo akomeze avurwe.

Gusa mu ijoro ryahise ni bwo byemejwe ko uyu mukecuru yapfuye bya burundu azize indwara yo guturika kudutsi tw’ubwonko.

Bella siwe muntu wa mbere “ugarutse mu buzima” nyuma y’uko byemejwe n’abaganga ko ibye hano ku isi byarangiye.

Muri Gashyantare(2), umucyecuru w’imyaka 82 basanze agihumeka ubwo bari bagiye kumushyingura muri leta ya New York. Hari hashize amasaha atatu batangaje ko yapfuye

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Noe Uwimana wari wahamagawe mu Amavubi agataha mbere hamenyekanye icyo Carlos Alos Ferrer yamukoreye agahita afata umwanzuro wo gusubira iwabo igitaraganya

“Ibi sibyo dukeneye” Bamwe mu bakoresha Twitter bacitse ururondogoro nyuma yo kubona amagambo FERWAFA yatangaje nyuma y’uko Amavubi atsinzwe na Mozambique