in

Gutongana mu Rukundo : Ese ni ikibazo cyangwa ni igice gisanzwe cy’imibanire?

Mu mibanire y’urukundo cyangwa ya bantu, gutongana ni kimwe mu bintu bidashobora kubura. Nta mubano w’abantu babiri cyangwa barenga  bashyira hamwe udahura n’ibihe byo kutumvikana. Nyamara, hari ababibona nk’ikimenyetso cy’uko urukundo ruri gusenyuka, mu gihe abandi babyumva nk’igice gisanzwe cy’imibanire ishingiye ku kuri.

Ariko se, mu by’ukuri gutongana bivuze iki?

Gutongana si ikibazo, ikibazo ni uburyo bikorwa

Ubushakashatsi mu bijyanye n’imibanire y’abantu, bwakozwe n’impuguke zirimo John Gottman, bugaragaza ko imibanire myinshi iramba itabura kutumvikana rimwe na rimwe. Icyakora, itandukaniro riri hagati y’umubano uramba n’usenyuka si ukutongera gutongana, ahubwo ni uburyo abawurimo babyitwaramo.

Hari abatongana bagamije gukemura ikibazo, bakagumana icyubahiro hagati yabo, bagashaka kumvikana no kubaka. Ariko nanone hari abatongana bashaka gutsinda, bakibasira uwo bari kumwe aho kwibanda ku kibazo, bigatuma umubano ujya mu kaga.

Impamvu zitera gutongana mu rukundo

Impamvu zitera impaka mu rukundo akenshi ntiziba ari nini nk’uko abantu babitekereza. Akenshi zishingiye ku bintu byoroheje ariko bikomeye mu buryo byakirwa:

Kutumvikana mu itumanaho, aho umuntu umwe ashobora kuvuga ikintu undi akacyumva mu buryo butandukanye.

Ibyifuzo bidasobanutse neza, aho buri wese aba afite ibyo yifuza ariko atabigaragaza uko bikwiye.

Imvugo ikoreshwa nabi, aho uburyo bwo kuvuga bushobora gukomeretsa kuruta ikibazo ubwacyo.

Ibi byose bituma ikibazo gito gihinduka kinini bitewe n’uburyo kivugwamo.

Imyitwarire ishobora gusenya umubano

Mu bushakashatsi bwa John Gottman, hagaragajwe imyitwarire ine ishobora gusenya umubano mu buryo bwihuse:

Kunenga umuntu aho kunenga ikibazo, bigatuma uwo ubwira yumva aterwa ipfunwe nuwo uriwe Atari ibyo yakoze.

Kwitwara nk’uri kwirwanaho buri gihe, aho kumva ikibazo uhita wiyunva.

Gusuzugura cyangwa guha agaciro gake uwo mukundana, bikagaragara mu magambo cyangwa mu myitwarire.

Kwicecekera cyangwa kwirinda kuvuga, bigatuma ikibazo kitagira igisubizo ahubwo kigakomera.

Iyo ibi bintu bibaye byinshi mu mubano, bigabanya icyizere n’urukundo.

Ese gutongana bishobora kubaka umubano?

Nubwo benshi babifata nabi, gutongana bishobora kuba inzira nziza yo kubaka umubano igihe bikorwa neza. Iyo abantu bashoboye kuvuga ibibazo byabo mu bwubahane no gushaka ibisubizo, bituma barushaho kumenyana no kwizerana.

Gutongana bishobora gufasha abantu kumenya ibyo buri wese akeneye.

Inama zagufasha gutongana neza

Mu rwego rwo kwirinda ko impaka zangiza umubano, hari ibintu by’ingenzi umuntu yakwitaho:

Kwirinda gusubiza ako kanya mu gihe urakaye, ahubwo ukabanza gutuza.

Kuvuga uko wiyumva aho gushinja uwo mukundana.

Kwirinda kugarura ibibazo bya kera mu mpaka z’ubu.

Gushyira imbere gushaka igisubizo aho gushaka gutsinda.

Gutongana si ikimenyetso cy’uko urukundo ruri kurangira, ahubwo ni igice gisanzwe cy’imibanire y’abantu babiri bafite ibitekerezo n’amarangamutima atandukanye. Icy’ingenzi ni uko bikorwa mu bwubahane no mu buryo bugamije kubaka aho gusenya.

Mu rukundo, intsinzi si ukugira ijambo rya nyuma, ahubwo ni ukubaka umubano ushobora kuramba no guhangana n’ibibazo byose mu bwumvikane.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

RSSB Tigers yateye intambwe ikomeye mbere ya BAL 2026

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO