in

Gukina playoffs ni inzozi twifuje igihe kinini

Mu kiganiro cyihariye GUMYUSENGE Xavier yagiranye na Yegob, umutoza wa Marie Reine, yagaragaje impamvu ikipe ye itsinzwe na Kepler W BBC mu minota ya nyuma. Yavuze ko amakosa yakozwe n’abakinnyi bari basimbuwe ari yo yatumye BBC ibatsinda, ati: “Mu minota ya nyuma abasimbura bakoze amakosa menshi, bituma Kepler WBBC itugora itsinda amanota menshi.

GUMYUSENGE Xavier yavuze ko intego y’ikipe ya Marie Reine muri uyu mwaka ari ugukina playoffs, nyuma yo kubura ayo mahirwe umwaka ushize bitewe n’umukino umwe. “Umwaka ushize umukino umwe watumye tudakina playoffs, ariko twarushijeho gushyiramo imbaraga kandi abana barakora cyane, iyo ubabwiye gukora bashyiramo ingufu,” .

Umutoza GUMYUSENGE yashimangiye ko gukina playoffs ari inzozi bamaze igihe kinini bafite, kandi bizafasha abakinnyi bakiri bato kubona ubunararibonye bukenewe mu mikino yo ku rwego rwo hejuru. Yagize ati: “Gukina playoffs ni intambwe ikomeye ku ikipe yacu, kandi twizeye ko abana bazaboneraho amahirwe yo kwiga byinshi mu bijyanye n’imikino.”

Yavuze kandi ko ikipe ifitanye amasezerano n’ibigo by’amashuri, aho abana biga neza kandi bagakina basketball. “Dufitanye amasezerano n’ibigo bimwe by’amashuri, ndetse n’abana twirerera mu ikipe ya Marie Reine baduha umusaruro mwiza. Hari abana bafite impano idasanzwe kandi bashyiramo imbaraga kugira ngo bazamure urwego rwabo.”

Ku bijyanye n’imbogamizi, GUMYUSENGE Xavier yavuze ko bahura n’ikibazo cyo kuba abana barangiza amashuri, bagahita bajya gushaka ubuzima hanze y’ikipe. “Iyo abana barangije amashuri, ahanini bahita bijyendera, kandi ibi biratugora kuko bidusaba gutegura abandi bigafata igihe n’imbaraga nyinshi mu kubategura,”.

Gusa, n’ubwo izi mbogamizi zihari, GUMYUSENGE Xavier yemeza ko bafite icyizere cyo gukomeza kuzamura impano z’abana bato, bakabafasha kwiga neza no gukina basketball ku rwego rwo hejuru.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amavubi yiteguye gushyira igitutu kuri Bénin mu rugendo rwo gushaka itike ya AFCON 2025