in

Guhera ubu The Ben ntazongera kurya ibiryo bya saa sita “Lunch”

Umuhanzi The Ben yahishuye ko guhera mu ijoro ry’itariki 08 Ukuboza 2023, yatangiye amasengesho yihariye yo kwiyiriza asengera ubukwe bwe na Pamella buzaba mu Cyumweru gitaha.

Ibi The Ben yabivuze mu kiganiro ‘Breakfast with the Star’ kuri KISS FM.

Uyu muhanzi kandi yavuze ko yifuzaga gushaka umugore utazwi mu bijyanye n’imyidagaduro gusa yaje kwisanga Pamella ari we wamutwaye umutima.

Ati “Numvanga nzashaka umuntu utazwi mu myidagaduro. Twese tuba dufite ibyifuzo ariko Imana iratangaje.

Pamela afite ukuntu akunditse kuko yarankuruye ndatwarwa wese”.

Tariki 15 Ukuboza 2023 nibwo The Ben azasaba akanakwa Pamella mu birori bizabera mu ihema riri ku Intare Conference Arena mu gihe tariki 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Centre, bazasezerana imbere y’Imana banakire abashyitsi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ko mwebwe batarazibaha kandi murara mwicuruza ijoro ryose”: Dj Brianne yaraburije abasebeje umuherwekazi Alliah Cool bakavuga ko ari indaya -AMASHUSHO

“Ibi nibyo twagakwiye gukorera migati FC”! Abafana ba APR FC bahinduye intekerezo bakibona ibyo umutoza wabo akoze ubu bari kumusingiza -AMAFOTO