in

Group za WhatsApp zizarikora: Umugabo yajyanye mu nkiko ’admin’ amushinja kumuvana muri ’group’ ya WhatsApp

Uwitwa Herbert Baitwababo yatanze ikirego mu rukiko rwa Makindye muri Uganda, arega Admin w’itsinda ‘group’ ya whatsApp wamukuye muri iryo tsinda avuga ko yavukijwe uburenganzira bwo gushyikirana n’abandi.

Kuri uyu wa mbere tariki 19 Kanama 2023, mu rukiko, umucamanza Igga Adiru yategetse uwo mugabo uwitwa Allan Asinguza ugenzura ibikorwa by’itsinda ry’urubuga rwa WhatsApp, gusubizamo Herbert watanze ikirego ngo kuko yavukijwe uburenganzira bwe bwo kwishyira hamwe n’abandi.

Baitwababo yatanze ikirego avuga ko Asinguza yashinze urubuga rwa WhatsApp ruhuza abantu bakomoka mu gace ka Buyanja, barwita ‘BUYANJA MY ROOTS’, rugamije kuzajya rukusanya amafaranga agakoreshwa mu bikorwa by’ubugiraneza, birimo kwifatanya n’uwagize ibyago.

Icyo gihe ngo biyemeje gukusanya 30,000 by’ama-shilling kugira ngo umuntu yakirwe. Icyo gihe ngo amatangazo yose n’ibindi bikorwa bireba iryo tsinda byanyuzwaga muri group kuri WhatsApp.

Ku wa 16 Gicurasi 2023, nk’umwe mu bagize iryo shyirahamwe, ngo yandikiye Asinguza amusaba ibaruwa imuha ububasha bwo gukora nk’umuyobozi witsinda, anasaba igenzura ku mafaranga yari amaze gukusanywa guhera mu 2017 ubwo ryashingwaga.

Icyo gihe ngo aho kumusubiza, ku wa 17 Gicurasi Asinguza yahise amuvana muri group, ibintu ngo byabangamiye uburenganzira bwe bwo kwishyira hamwe n’abandi no gushaka kwigwizaho umutungo.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyanza: Abaturage bakubise umusore wafatiwe mu cyuho kugeza inzogera yirenze

Ku mugabo we arakubita: Judithe yabwije inani na rimwe abashatse kwivanga mu rukundo rwe n’umukunzi we mushya