in ,

Gitega:Indaya yivuganye umusore imukubise icupa mu mutwe

Umukobwa witwa Byukusenge Sada bivugwa ko akora umwuga wo kwicuruza (Indaya) yakubise umusore witwa Kayanza icupa mu mutwe ahita apfa.

Ibi bikaba byabaye ahagana mu masaa saba z’ijoro kuri uyu wa Kane tariki 1 Nzeri ,2016 mu Mudugudu w’Amahoro mu Kagari ka Gacyamo mu Murenge wa Gitega, akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Amakuru akomeza vuga ko ngo Byukusenge yishe uyu musore Kayanza afatanyije na Mihigo Salim bose batuye mu murenge wa Rwezamenyo mu gihe uwishwe yari atuye mu Murenge wa Kimisagara aho yari umuzunguzayi.

Bamwe mu baturage baturiye akabari kiciwemo uyu musore baganiriye n’Ikinyamakuru ,Umuryango bavuze ko intandaro ko kwicwa kwa Kayanza byatewe no gusaba uyu Byukusenge bemeza ko ari Indaya guhisha amabere ye.

Ngo Kayanza gusabye Byukusenge guhisha amabereye ye nawe amusubiza ko nta burenganzira afite bwo kubimusaba kuko atari umugabo we.

Aba baturage bakomeje bavuga ko hakurikiyeho guterana amagambo aho Kayanza yakubise Byukusenge urushyi undi nawe ahita amukubita icumpa mu mutwe.

Umuyobozi w’Umurenge wa Gitega , Monique Huss mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Umuryango yemeje ko Kayanza yishwe akubiswe icupa mu mutwe ndetse ko umurambo we wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kacyiru mu gihe abamukubise bo bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyarugenge.

Monique yongeyeho ko na nyiri aka kabari witwa Ngarambe Albert nawe yatawe muri yombi kuko ngo yari yarenze ku mabwiriza agenga ubucuruzi bw’akabari mu mujyi wa Kigali kuko ubundi ngo utubari two mu makaritsiye tuba tugomba gufunga saa yine z’ijoro.


Source : Umuryango

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Jose Mourinho yatunguwe n’ibintu byamubayeho bwa mbere mu mateka ye muri ruhago

Ibintu Neymar yifuje kuva cyera birashyize birabaye (video)