Gisozi: Inkuru y’akababaro itashye mu mitima y’abanyarwanda nyuma y’uko inzu igwiriye umuryango maze umugore n’abana be babiri bagahita bahasiga ubuzima mu gihe umugabo we ari mu bitaro by’indembe.
Gisozi mu karere ka Gasabo abaturage baratabaza, hari n’abantu bapfuye.
Umuturage yabwiye umunyamakuru wa RadioTv10 ati: “Sha inzu yagwiriye umuryango hano iwacu muri Gisozi mu mudugudu wa Kanyinya umugore n’abana babiri bahita bapfa umugabo ari kwa muganga.”
Undi ati “Mutubarize umuyobozi w’Akarere icyo bateganya ku byangiritse n’ikibazo cy’amazi umu Enginier wubaka umuhanda atarateguye inyigo neza. Gusa mbona n’uyu muhanda urenze ubushobozi bwe kuko harimo amakosa menshi bikarinda aho inzu zigwa iyi n’inshuro irenga gatatu dutabaza umuyobozi wu murenge wa Gisozi na Exectif w’Akagali ntibagire icyo batubwira.”
Ibi ibyago byabaye mu ijoro ryakeye.