in

“Gishobora kuba kimaze imyaka 20 cyangwa 25. Ni nko gukinira ku muhanda.” Umutoza wa Afurika y’Epfo yasebeje ikibuga cy’Akarere ka Huye araza kwakirirwaho n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo “Bafana Bafana”, Hugo Broos, ntiyishimiye gukinira mu Majyepfo y’u Rwanda ndetse yanenze ikibuga cya Stade Huye avuga ko kimaze imyaka 25.

Bafana Bafana irakirwa n’Amavubi y’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Ugushyingo, saa Cyenda mu mukino w’Umunsi wa Kabiri wo mu Itsinda C ryo Gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Afurika y’Epfo iheruka gutsindira Bénin ibitego 2-1 i Durban ku wa Gatandatu, yageze mu Rwanda ku Cyumweru saa Tatu z’ijoro, ikomereza mu Majyepfo ahabera umukino kuri Stade ya Huye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kibanziriza umukino, cyabaye ku wa Mbere, Hugo Broos utoza Bafana Bafana yavuze ko atumva uburyo bazakinira i Butare [mu Karere ka Huye] nyuma yo gukora urugendo rw’amasaha ane n’igice bavuye i Kigali, ndetse yibaza ku buryo CAF yemera ikibuga kimaze imyaka 25.

Ati “Ntabwo rwari urugendo rworoshye, nk’uko bimeze buri gihe muri Afurika. Yego, ndibaza impamvu tugomba gukinira i Butare.”

Uyu mutoza w’Umubiligi yakomeje agira ati “Icya kabiri, ubwo narebaga amashusho y’imikino y’u Rwanda na Zimbabwe ndetse no muri CAN [gushaka itike y’Igikombe cya Afurika], nabonye ikibuga kibi cyane.”

Broos yavuze ko yizeye ikipe afite ku mukino w’u Rwanda, ariko nanone akurikije ikibuga azakiniraho, byose bishoboka.

Ati “Hamwe n’itsinda [ikipe] dufite, umunaniro n’imvune ntabwo ari ikibazo. Abasore bari kunyereka ko bashaka gukina, bashaka kujya mu Gikombe cy’Isi no kugera kure mu Gikombe cya Afurika.”

“Ndakeka abakinnyi barakuriye mu bintu nk’ibi. Tuzaba twiteguye umukino. Ku rundi ruhande, ku kibuga nk’iki, ikintu cyose cyaba. Ndatekereza atari ikintu kizaba ejo. Ikibuga cy’ubwatsi bw’ubukorano ntacyo gitwaye, hari icyo twakiniyeho muri Liberia [Bafana Bafana itsinda 2-1 mu gushaka itike ya CAN]. Cyari cyiza.”

“Cyari ikibuga cy’ubwatsi bugezweho kandi ntabwo twakinenze kuko cyari cyiza. Ariko hano ni ikibuga cy’ubwatsi bw’ubukorano gishobora kuba kimaze imyaka 20 cyangwa 25, ntabwo ari byiza. Ni nko gukinira ku muhanda.”

“Kirakomeye, umupira ugenda widunda. Biragoye gukina umupira mwiza, bizaba ari umukino wo kwirwanaho ejo.”

Muri iki kiganiro, Hugo Broos yavuze ko atizeye niba akinisha Mothobi Mvala wavuye mu kibuga yavunitse ku mukino wa Bénin. Abandi bibazwaho ni Maphosa Modiba na Evidence Makgopa.

Afurika y’Epfo ifite abakinnyi bakomeye barimo Percy Tau ukinira Al Ahly mu Misiri. Uyu mukinnyi 29 usatira izamu anyuze ku mpande, yakinnye mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi ndetse no muri Premier League hagati ya 2018 na 2021, akinira Brighton & Hove Albion.

Abandi biganje muri Bafana Bafana bakinira Mamelodi Sundwons iheruka kwegukana irushanwa rya African Football League rikinwe bwa mbere ku Mugabane wa Afurika.

Amavubi aheruka kunganyiriza mu rugo na Zimbabwe ubusa ku busa, na yo arasabwa intsinzi atabonye mu mikino umunani aheruka gukina kuva muri Werurwe 2021 kugira ngo adasigara inyuma mu Itsinda C.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Jali: Umugore witwa Muhoza Josiane yataye uruhinja rw’ibyumweru bitatu muri Ghetto anasiga yandikiye urwandiko Mutwarasibo na nyirinzu

Yayikujemo amenyo! Umusore yakoze ubukwe n’umukobwa, mu bukwe hagati umusore bamutegeka gukuramo ikariso y’umugeni we akoreshe amenyo, umusore nawe ahita amwereka ko ari legend – videwo