in

Gira umutima utabara ejo yaba ari wowe! Tugirimana Jean Damascène ufite ubumuga bw’ingingo arasaba ubufasha bwo kubona ibihumbi 200 ahindure ubuzima bubi arimo

Gira umutima utabara ejo yaba ari wowe! Tugirimana Jean Damascène ufite ubumuga bw’ingingo arasaba ubufasha bwo kubona ibihumbi 200 ahindure ubuzima bubi arimo.

Tugirimana Jean Damascène ufite ubumuga bw’ingingo avuga ko akeneye igishoro cy’ibihumbi 200 frw kugira ngo atangire Umwuga w’ubucuruzi kuko kwicara hamwe bimurambiye.

Tugirimana avuga ko yifuza igishoro kugira ngo ateze imbere umuryango we

Tugirimana Jean Damascène w’Imyaka 52 y’amavuko, atuye mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Gasave Umurenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga.

Tugirimana avuga ko yavukanye ubumuga bukabije bw’ingingo agira amahirwe make yo kuvukira mu muryango ukennye.

Avuga ko ubumuga yavukanye butigeze bumuca intege kuko yakundaga korora amatungo magufi.

Mu bushobozi buke bw’Ababyeyi be yishatsemo igishoro agura ingurube, inkwavu n’ihene akuramo Inkwano yahaye Umuryango wo kwa Sebukwe.

Ati “Nifuza ko Leta impa igushoro cy’ibihumbi 200 by’uRwanda kugira ngo nongere gukora.”

Uyu mugabo ufite umugore n’abana 2 avuga ko akeneye kunganira Umugore we kubera ko akora umwuga w’ubuhinzi ari nawo utunze umuryango wose.

Ati “Mbonye igishoro cy’ayo mafaranga nacuruza ubuconsho bukamfasha kunganira uwo twashakanye.”

Tugirimana avuga ko hari inkunga y’ingoboka agenerwa na Leta buri kwezi, gusa akavuga ko idahagije kugira ngo ibashe kwishyurira abana amashuri.

Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Umurenge wa Rugendabari, Gihana Tharcisse avuga ko inguzanyo Tugirimana yifuza guhabwa n’Umurenge biteguye kuyitanga ariko bakayiha umugore kuko ariwe mwishingizi w’Umuryango kandi akaba ariwe ufite imbaraga zo kujya arangura mu Mujyi.

Ati “Ikibazo cy’ubumuga uyu mugabo afite, ntabwo cyamwemerera guhora ajya kurangura ibicuruzwa.”

Gihana avuga ko umugore ari we ushoboye gukora agasaba ko bategura umushinga Umurenge nawo ukabaha inguzanyo yo muri VUP.

Tugirimana impamvu yumva afite inyota yo kwikorera ngo ni ukwanga gusabiriza nkuko bamwe mu bafite ubumuga bukabije nk’ubwe bajya babikora.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugendabari buvuga ko busanzwe buha Tugirimana inkunga y’ingoboka ingana n’ibihumbi 21, cyakora uyihabwa akavuga ko hari ayo bakata agasirana ibihumbi 10 gusa.

*Ufite ubufasha wabunyuza kuri Nimero 0780952676 ibaruye kuri Tugirimana

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Baracyarya ifi n’inkoko! Nta mukinnyi APR FC yigeze isezerera mu nama yaraye ihuje ubuyobozi n’abakinnyi

Manishimwe Djabel wirukanwe akerekana ko ntacyo bimubwiye yamaze kurangizanya n’ikipe yagize umugore APR FC