Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Gicumbi yataye muri yombi umwana w’umuhungu w’imyaka 16 ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 12 amushutse ngo naze amukorere inkwi mu ishyamba.
Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 4 Ukwakira, 2022 ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Muko, mu kagari ka Rebero mu mudugudu wa Ryabashaka.
Umwana w’umukobwa bamutumye mu gasantere kureba se aho acururiza, ngo abahe ibyo guteka ageze mu nzira, yahuye n’uwo muhungu ngo amusaba ko ajya kumukorera umuba w’inkwi yari yahambiriye mu gashyamba, umukobwa arabyemera agezeyo niho yahise amusambanyiriza.
Uyu mwana w’umukobwa akimara gusambanywa, ngo yasubiye mu rugo abibwira nyina na we yitabaza abaturanyi n’inzego z’umutekano maze uwo muhungu ukekwaho gukora ibyo atabwa muri yombi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Habinshuti Robert, yemeje aya makuru avuga ko kuri ubu uwo muhungu yashyikirijwe RIB Sitasiyo ya Rutare, naho umukobwa we yajyanywe kwa muganga ngo afashwe.
Asaba ababyeyi kurushaho kwitwararika no kuganiriza abana babo, kandi igihe habaye ibyaha nk’ibi bakihutira kubigaragaza.
Yagize ati “Ibyo byaraye bibaye kandi uwo muhungu yafashwe yashyikirijwe RIB, umukobwa we twamujyanye kwa muganga mu Bitaro bya Byumba ngo afashwe.”