in

Gicumbi; Umusore wari waragerageje kwiyahura bikanga basanze yageze ku ntego ze

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruagerero, RUKIRABARAME Eric yahamirije Umuseke dukesha iyi nkuru ko koko amakuru y’uru rupfu bayamenye bayabwiwe na mushiki we.

Yagize ati “Mu masaha ya saa munani nibwo twamenye ko yiyahuye. Uwamubonye ni mushiki we ubwo yari avuye kwahira ubwatsi bw’inka.”

Asobanura uko byagenze Gitifu yagize ati “Kwiyahura ku wo musore, yari afite inzu yararagamo mu gikari, yahengereye abantu bose badahari, arangije ajyamo, arakinga, urugi ateramo imisumari myinshi cyane ku buryo utabasha kurusunika ngo rukinguke, ajyamo ariyahura.”

Uyu muyobozi avuga ko mushiki we wari uvuye kwahira, yaje agasanga nta muntu uhari kandi yari azi neza ko nta hantu yagiye, abonye hakinze, ahamagara ababyeyi be, barebera mu idirishya basanga yamaze kwiyahura.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru Yves wa Country Fm yasohoye igisigo gikubiyemo amabanga y’urupfu (Videwo)

Umuraperi Drake yamaganiye kure umusore ukomeje kumwiyitirira agatubutira abantu