in

Gicumbi: Umugabo yitwikiye inzu mu rwego rwo guhima umugore we 

Gicumbi: Umugabo yitwikiye inzu mu rwego rwo guhima umugore we

Uyu mugabo witwa Nsengiyumva John w’ imyaka 53 akurikiranyweho gutwika inzu ye igashya n’ibikoresho byarimo bikangirika nyuma yo gucyeka ko umugore we amuca inyuma.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Tanda, Akagari ka Tanda, Umurenge wa Giti, kandi amakuru yemeza ko usibye inzu ye yangiritse n’ ibikoresho byarimo byahiye, harimo ibyo kuryamaho, ibiribwa , intebe n’ ameza byose bikaba byarakongotse.

Bimwe mu bikoresho byahiye birakongoka.

Uyu mugabo afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Bukure ngo hakorwe iperereza ryimbitse.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yatwitse inzu ye agamije guhima umugore we yakekaga ko nawe amuca inyuma.

Uyu mugabo asanzwe abana n’ umugore we witwa Nyirabikari Anisie w’imyaka 45, amakuru aturuka muri uyu murenge avuga ko ibikoresho byangiritse munzu ye bifite agaciro k’ ibihumbi 250Frw,

Nsengiyumva witwikiye inzu ye.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“N’igisore ndabona kirusha Daddy umubyibuho” yifashishije Amafoto meza Clapton Kibonke yifurije umuhungu we isabukuru nziza n’abandi babonera ho kumwibasira(Amafoto)

Dore bimwe mu bihugu byemerera abagore kwigondera umugabo urenze umwe nta nkomyi