in

Gicumbi: Mukarubayiza yapfuye urupfu rw’amayobera

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri rishyira ku wa Gatatu, umugobo wari wararanye n’umugore we yamukozeho asanga yapfuye.

 Ahagana saa kenda z’ijoro (03h00′ a.m), nibwo urupfu rutunguranye “kandi rudasobanutse” rwa Mukarubayiza Petronile w’imyaka 26 y’amavuko rwamenyekanye.

Mukarubayiza Petronile, yari atuye mu mudugudu wa Birambo, akagari Cyeya, umurenge wa Rukomo, ari naho biriya byago byabereye.

Amakuru avuga ko ejo ku wa Kabiri yiriwe ari mu zima, nta n’ikibazo yari asanganywe, umugabo we Kanani Aloys w’imyaka 25 ngo yabyutse agiye hanze, amuvugishije yumva ntavuga, amukozeho yumva yapfuye.

Nibwo ngo yahamagaye abaturanyi, bahageze basanga koko Mukarubayiza yapfuye. Ubuyobozi buvuga ko uyu muryango nta makimbirane bari bafitanye.

Habingabire Justin uyobora Akagari ka Cyeya, yatangaje ko amakuru bayamenye ko uriya muturage yapfuye, kandi ko nta kindi bagikeka kugeza ubu uretse kujyana umurambo we kwa muganga hakamenyekana icyo yazize.

Ati “Nta kintu na kimwe dukeka kuko mu ngo zifitanye amakimbirane ntabwo babagamo.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Albina mu magambo arimo uburakari bwinshi yihanangirije abakomeje kumwivangira mu buzima

Guhora ngushimisha niyo ntego yanjye! Kimenyi yasubije Muyango wamubwiye ko azamukunda iteka ryose