Mukanyandwi Alphonsine wo mu Murenge wa Mutete, Akarere ka Gicumbi yatawe muri yombi akekwaho kubyara umwana akamujugunya mu musarane.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Ngando, Akagari ka Gaseke mu Murenge wa Mutete, ubwo ku wa kane tariki 6 Ukwakira 2022, abagabo batatu barimo bashaka kuvidura ubwiherero bamara gukuraho ibiti bakabonamo umurambo w’umwana bisa naho umazemo iminsi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutete, Mwanafunzi Deogratias yemeje ko iyi nkuru ari impamo ndetse na Mukanyandwi Aphonsine yafashwe ariko, ko ibindi byatangazwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB rwabikurikiranye.
Ati “Yego nibyo hari n’umugore wafashwe witwa Mukanyandwi Alphonsine mu Kagari ka Gaseke ariko ibindi mwabaza RIB kuko yahise itangira ku bikurikirana.
Amakuru Yegob yamenye ni uko mu masaha y’igitondo ahagana saa tatu aribwo abagabo batatu Kubwimana Jean Pierre, Habiyaremye Didas na Ndayisaba Francois barimo bavana ibiti kuri ubu bwiherero buri mu kibanza cya Uwimana Regis, maze babonamo umurambo watawemo bisa naho umazemo nk’icyumweru.
Bahise bamenyesha ubuyobozi maze ubuyobozi buhita butangira gukora iperereza maze ucyekwaho icyaha ahita atabwa muri yombi.
Hhhhh abakobwa nakumiro Koko uziko mukwe numvisemo inkura zabatay aban muri toyi nyinsh