in

Gianni Infantino uyobora FIFA yakoze igikorwa gihamya umubano ntayegayezwa afitanye na Olivier Mugabo uyobora FERWAFA

Gian Infantino umutariyani uyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) yongeye kwerekana ko ashyigikiye siporo nyarwanda ndetse na Perezida wa FERWAFA bwana Olivier Nizeyimana Mugabo.

Uyu munsi Infantino uyobora FIFA yageneye ubutumwa bwihariye bwifuriza isabukuru nziza y’imyaka 50 y’amavuko Nizeyimana Mugabo Olivier uyobora FERWAFA yagize.
Ni ibaruwa Infantino yanditse irimo amagambo ahamya ko ashyigikiye Olivier uyobora FERWAFA
Infantino yagize ati ” Byiza cyane ku isabukuru yawe y’imyaka50. Uyu ni umunsi udasanzwe kuri wowe ukuzanira ibyishimo , ubuzima no gutsinda.”

Ibaruwa Infantino yandikiye umuyobozi wa FERWAFA

Infantino yakomeje yifuriza Olivier umunsi mwiza hamwe nabo akunda kandi yizera ko bazafantanya mu gukorera hamwe mu guteza imbere umupira w’amaguru, umukino Infantino ahamya ko uhuza abantu.
Gianni Infantino watorewe kuyobora FIFA muri 2016 ategerejwe i Kigali muri uyu mwaka mu nama karundura ya FIfa ashobora no kuzongera agatorerwamo indi manda.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi umwe wa Rayon Sports agiye gutuma iyi kipe iva mu rugamba rwo gushaka rutahizamu ukomeye

‘Isi yange’ Pamela yimuye abandi bantu batuye isi ayigira iye na The Ben -VIDEWO