in

Gerard Pique n’umukunzi we mushya basohowe hanze na nyiri resitora bari basohokeyemo_ VIDEWO

Umunya_Espagne Gerard Pique wamenyekanye akina umupira w’amaguru mu ikipe ya FC Barcelona n’ikipe y’igihugu ya Espagne ndetse akaba yaranamamaye ubwo yakundanaga n’umuhanzikazi Shakira nyuma bagatandukana.

Kuri ubu Gerard Pique nyuma yo gutandukana na Shakira mu kwezi kwa cumi na kumwe akaza kujya mu rukundo nyuma na Clara Chia Marti inkumi y’imyaka 21 y’amavuko.

Gerard Pique na Clara Chia Marti yasimbuje Shakira batandukanye

Gerard Pique na Clara Chia Marti bari mu rukundo ku mbuga nkoranyambaga hari gukwirakwira amashusho abagaragaza aba bombi basohorwa muri resitora bari batembereyemo nyirayo akaba yabasohoye kuko ngo ari umufana ukomeye cyane wa Shakira.

Ikinyamakuru Marca cyanditse ko Gerard Pique na Clara Chia Marti bageze muri iyo resitora y’Abayapani , bakicara bagategereza ubakira bakamubura nyuma nyiri resitora akaza akabasaba gusohoka kuko ngo atabakira bitewe n’urukundo akunda Shakira rutamwemerera kubona Gerard Pique asangira n’uwo yamusimbuje.

Nyuma yo kwanga kwakirwa Gerard Pique yahise asohokana n’umukunzi we Clara Chia Marti binjira mu modoka

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Titi
Titi
1 year ago

Mubyukuri iyo video igaragaza hehe barimo kubasohora? Ko mubeshya

Ibyagufasha kwirinda indwara y’umunaniro ukabije

Dore ubwoko 5 bw’ibibuno abasore bakunda kurusha ibindi