Gérard Buscher uri gutoza Amavubi by’agateganyo yatangaje ikintu ikipe yacu y’igihugu ibura kugirango ibe ikipe ikomeye muri Afurika
Umufaransa utoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi by’agateganyo Gerard Buscher yaciye ibintu nyuma yo kwemeza ko ikipe yacu ibura abakinnyi bacye kugirango ibe ikipe ikomeye cyane.
Mu magambo ye yagize Ati” Ndatekereza mbaye nk’umutoza mu gihe cy’umwaka umwe cyangwa ibiri, tukabona ibisubizo by’abakinnyi babiri cyangwa batatu bo kugenderaho. Twakubaka ikipe ihozaho.”
Ibi yabitangaje ku minsi wejo nyuma yaho ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yari imaze kunganya n’ikipe y’igihugu ya Senegal igitego 1-1. Uyu mutoza yakinnye umukino mwiza nubwo ikipe ya Senegal yari iya kabiri, ubona ko yatanga icyizere.