Georgina Rodriguez umunyamideri akaba n’umugore wa Cristiano Ronaldo, umukinnyi wa Al Nassr yo muri Arabia Saudite yahishuye ikintu uyu mukinnyi atajya amukorera mu rugo nubwo amufata nk’umugabo wa mbere ku isi.
Georgina Rodriguez ni umumurika-mideli ukomoka mu gihugu cya Argentine ariko akaba ari n’umufasha wa Cristiano Ronaldo. Georgina Rodriguez ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Marca yatangaje ikintu Cristiano Ronaldo atajya akora iyo bari mu rugo.
Georgina yavuze ko kuva yabana na Ronaldo ataramubona na rimwe yambaye imyenda y’abatetsi ateka. Georgina Rodriguez yagize ati ” Cristiano ni umubyeyi mwiza ndetse n’umugabo nahoze ndota ariko ntajya ateka. Nyuma yo gukora imyitozo buri mu gitondo aba akeneye gusanga nwateguye isahane y’ibiryo bishishuye iri ku meza. Dufite umutetsi ariko nange rimwe na rimwe ndateka.”
Georgina Rodriguez ni umunyamideri wahuye na Cristiano Ronaldo muri 2016 ubwo Ronaldo yakinaga muri Real Madrid muri Espagne naho Georgina we yakoraga mu iduka ry’imyambaro ya Gucci i Madrid. Nyuma aba bombi baje kujya mu rukundo baranabana , kugeza ubu Georgina Rodriguez afitiye Ronaldo abana batatu yamubyariye ndetse n’abandi batatu amurere nka mukase wabo.