in

Georgina Rodriguez yagize icyo avuga ku kuba abana na Cristiano Ronaldo batarashyingiranywe mu gihugu kitabyemera n’igihe bazabikorera

Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez baryohewe n'ubuzima muri Arabia Saudite

Georgina Rodriguez ni umugore wa Cristiano Ronaldo, umukinnyi w’umupira w’amaguru mu ikipe ya Al Nassr.

Georgina Rodriguez abana na Cristiano Ronaldo muri Arabia Saudite nk’umugore n’umugabo kandi icyo gihugu kitabyemera ko abantu batashingiranywe babana gutyo.

Georgina Rodriguez, umukunzi wa Cristiano Ronaldo

Ubwo Georgina Rodriguez yaganiraga n’ikinyamakuru kiri gutegura filime ye yise ‘ Ndi Georgina ‘ yabajijwe niba bitabangamye kubana na Cristiano Ronaldo batarashyingiranywe kandi Arabia Saudite itabyemera.

Georgina Rodriguez yagize ati: “Mu by’ukuri sinashoboraga gushyingirwa, njye na Cristiano twashyingiranywe imbere y’Imana kandi ibyo ni byose kuri njye.

Imana iraturinda kandi ikadukomeza, umunsi umwe ariko n’uwo umuhango uzaba. Ndi umunyamahirwe nshobora kukwereka inzozi zanjye zabaye impamo, nishimiye amahirwe Imana yampaye”.

Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez baryohewe n’ubuzima muri Arabia Saudite

Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez batangiye gukundana muri 2017 , ubu bakaba bafitanye abana batanu.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Reba ubwiza bwa mushiki wa Platin wagize isabukuru kuri uyu wa mbere – AMAFOTO

“Ku myaka 19 nari mfite abana 2” Tidjara Kabendera yahishuye ukuntu yabyaye akiri muto cyane mu myaka