in

Georgina Rodriguez umugore wa Cristiano Ronaldo yongeye kwibasira Santos utoza Portugal

Ubutumwa madamu Ronaldo yanyujije kuri Instagram

Georgina Rodriguez umugore wa Cristiano Ronaldo yongeye kwifatira ku gahanga Frenando Santos utoza Portugal amushinja gusuzugura umugabo we ndetse ko yafashe umwanzuro mubi ubwo yabanzaga Ronaldo ku ntebe y’abasimbura.
Nyuma y’uko Portugal isezerewe na Morocco muri 1/4 mu mikino y’igikombe cy’isi ibatsinze igitego kimwe ku busa, abantu batandukanye bakomeje kwataka Umutoza Santos bamushinja kubanza Ronaldo hanze bigatuma Morocco ibatsinda.

Ubutumwa madamu Ronaldo yanyujije kuri Instagram

Uwari utahiwe ni Georgina Rodriguez madamu wa Ronaldo maze nawe ajya ku rukuta rwe rwa Instagram yandika anenga umutoza wa Portugal Fernando Santos ati” Uyu munsi inshuti yawe akaba n’umutoza wawe yafashe umwanzuro mubi. Iyi nshuti uhora ufite amagambo yo kuyemere ndetse no kuyubaha, buri muntu ubwo winjiraga mu kibuga yabonye ko buri kintu gihindutse ariko wari wakererewe. Ntago wabasha gusuzuguza umukinnyi wa mbere ku isi ,ni intwaro ikomeye.”
Ronaldo utarahiriwe n’umwaka wa 2022

Nyuma y’uko Portugal isezerewe mu gikombe cy’isi haracyategerejwe umwanzuro uzafaturwa umutoza Santos ndetse n’akazoza ka Ronaldo udafite ikipe ubu.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Wizkid yateye agahinda abafana be bose

Ntibyaherukaga: Rayon sport yanyagiye Gatsibo ibitego 16 mu minota 90 gusa