in

Gatsibo: yafashwe akekwaho kwiba insinga zamashanyarazi

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Gatsibo, yafashe umusore w’imyaka 20 y’amavuko, ukurikiranyweho ubujura bwo kwiba insinga z’amashanyarazi zipima ibilo 52 zagiye zikatwa ku nkingi z’amashanyarazi zo ku muyoboro mugari.

Yafatiwe mu mudugudu w’Ibare, Akagari ka Ngarama mu Murenge wa Ngarama, ku wa Kane tariki ya 17 Ugushyingo 2022, ahagana saa sita z’amanywa, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage bari bamaze iminsi bagaragaza ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi, mu tugari twa Nyarubungo na Kigasa two mu Murenge wa Ngarama bitewe n’insinga z’amashanyarazi zigenda zikatwa zikibwa n’abantu batazwi, ariko ko hakekwa abagurisha ibyuma bishaje. Hahise hategurwa igikorwa cyo kumusaka, abapolisi bageze iwabo mu rugo mu mudugudu w’Ibare bamusangana imifuka ibiri irimo insinga z’amashanyarazi

Yiyemereye ko izo nsinga ari ize yari kugurisha mu bindi byuma bishaje asanzwe acuruza, icyakora avuga ko na we yagiye azizanirwa n’abandi bantu atabashije kugaragaza imyirondoro yabo.

SP Twizeyimana yashimiye abatanze amakuru, asaba abaturage gukomeza kurinda ibikorwa remezo Leta ibagezaho bagaragaza abantu bose bazwiho kubyangiza kuko bidindiza iterambere.

Uwo musore n’insinga yafatanywe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha  rukorera kuri sitasiyo ya Ngarama kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa abandi babigizemo uruhare ngo nabo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru iteye agahinda:Abana babiri bavaga kwiga baguye mu mugezi urabatwara barapfa ubwo bageragezaga kwambuka ikiraro

Amafoto:Haji Manara akomeje kuryoshya bikomeye n’abagore be bombi uko ari babiri, yatangaje impamvu yahisemo gushaka abagore 2