in

Gasogi igiye gusinyisha umukinnyi ukomeye uvuye Cameroon

Mu ijoro ryakeye nibwo umusore w’umumya-Cameroon Simo Kayo Joli Steve yaraye ageze mu Rwanda ,aho aje mu biganiro n’ikipe ya Gasogi Utd.

Uyu mukinnyi usanzwe ukina asatira ,yakiniraga    ikipe y’iwabo yitwa Colombe , akaba aje abisikana na Augustine Henneh utarigeze agaragaza urwego rwiza rw’imikinire ubwo yari mu myitozo yari amaze igihe akorera muri iyi kipe.

Bivuze ko igihe ibiganiro byagenda neza ku mpande zombi uyu musore Joli ashobora guhita agirana amasezerano na Gasogi.

Augustine Henneh wabisikanye na Joli ni umunya-Ghana yari yageze mu Rwanda ku itariki 14 Mutarama 2023 , yagombaga kugirana amasezerano na Gasogi y’amezi 6 akinira iy’ikipe ,nkuko ikinyamakuru Sports World Ghana kibivuga.

Simo Kayo Joli Steve waje kugirana ibiganiro na Gasogi United
Simo Kayo Joli Steve waje kugirana ibiganiro na Gasogi United

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nsabimana Aimable agiye gutangwaho akayabo na mucyeba wa Kiyovu Sports

Mbirizi Eric nawe gusubira mu kibuga bigiye kuba ikibazo gikomereye ikipe ya Rayon Sports