in

Gasabo:biteye ubwoba habonetse umurambo uriho ibimenyetso bidasobanutse mu ishyamba

Biteye ubwoba hasanzwe umurambo w’umuntu utazwi mu ishyamba yashyizweho ibimenyetso.

Mu karere ka Gasabo umurenge wa Jabana mu kagari ka ndryiryi hasanzwe umurambo w’umusore ukiri muto byavuzwe ko ari hagati y’imyaka 23-25 uyu musore utamenyekanye imyirondoro ye.

Bivugwa ko iri shyamba risanzwe ritizewe mu mutekano waryo uyu murambo wabonetse ubwo abaturage babyukoraga bajya mu mirimo yabo nibwo babonye uno murambo wuyu musore.

Nkuko byagaragaye uyu musore yasanzweho ibimenyetso byerekana ko yishwe atotejwe nabo bagizi ba nabi ubundi bakaza kumujugunya aho mu ishyamba.

Abaturage baturiye rino shyamba bagaragaje impungenge zikomeye ku buzima bwabo kuko nabo bashobora kwicwa hatagize igihinduka mu micungire y’iri shyamba riteye ubwoba.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking news: APR FC yashyizeho umutoza mushya (inkuru irambuye)

Mu mafoto: Isimbi Noeline ukina filime z’urukozasoni ari murukundo? Dore amagambo yaherekeje amafoto ye