in

Gasabo: Umwana w’imyaka 5 yishwe atewe amabuye anakurwamo amaso

Gasabo: Umwana w’imyaka 5 yishwe atewe amabuye anakurwamo amaso

Kuwa kabiri tariki ya 02 Kamena 2023 Nibwo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Jabana mu kagari ka Bweramvura mu mudugudu wa Nyakabingo hamenyekanye inkuru yurupfu rwumwana wimyaka 5 witwa Irakoze Esuwa bivugwa ko yishwe atewe amabuye numusore witwa Regis akaza no kumukuramo amaso.

Abaturage batuye aha batangaza ko batunguwe no kumva inkuru yincamugongo yumwana wshwe atewe amabuye.

Amakuru dukesha B Plus Tv avuga ko uyu mwana hari uwaje akamushuka ngo ajye kumugurira ubundi ba nyiri umwana bakamushaka bakamubura gusa batewe agahinda no ku musanga yarangije kwitaba imana ndetse nta n’amaso agifite kuko bari bayakuyemo.

Mu gahinda kenshi abaturage basaba ko uyu wakoze ibi yafatwa akaza kuburanishirizwa mu baturage agakatirwa urumukwiye kuko ubu ni ubunyamanswa bukomeye.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bakiriwe nk’Abami: Ihere ijisho amashusho y’uburyo abana batwaye ibikombe bibiri by’Isi bakiriwe mu Rwanda ( Amashusho)

Ntwari Fiacre yamaze gusinyira ikipe ikomeye hano mu Rwanda atera umugongo ikipe zirimo APR FC na Rayon Sports zamwirukagaho