in

Gasabo -Jali habereye ubwicanyi buteye ubwoba

Mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira uyu wa mbere Tariki ya 02/06/2024 ku isaha za saa yine (10h30), Nibwo mu Mudugudu w’Akabande, mu Kagali ka Buhiza, mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, hasakaye inkuru y’urugomo ivuga ko umumotari yahohoteye umusore apfira mu nzira atwawe kwa muganga.

Bamwe mu baturage barimo abayobozi mu nzego zibanze bavuga ko uwitwa Hakizimana Jean De Dieu ufite imyaka 25 bitewe n’ubusinzi yashwanye na Ndabazi Eric nawe ufite imyaka 22 usanzwe ari umumotari noneho uyu nyakwigendera asagarira uyu mumotari afite icyuma gishyushye ngo akimutere undi nawe aramusunika agwa munsi y’umukingo akomereka bikabije.

Amakuru akomeza avuga ko nyuma yo gukomereka bikabije yahise ajywanywa ku Kigo Nderabuzima cya Gihogwe ariko kubwo amahirwe make apfira mu nzira ataragezwayo.

Motari nyuma yo kubona ko amazi atari yayandi yahise atoroka ariko ahita afatwa ndetse binavugwa ko yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru mashya kandi meza ku ruganda rutunganya isukari rwa Kabuye rwari rumaze amezi agera muri atatu rufunze

Rutahizamu uyoboye abandi muri Ghana akomeje kunaniza APR FC