Abasore bishe urw’agashinyaguro wa mwana wasanzwe yapfuye yanakuwemo amaso, bavuze ko bamwishe bamaze guhaga urumogi.
Abagabo babiri bakekwaho kwica umwana muto mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, barangiza bakamukuramo amaso, bakanamujugunya mu mazi, bavuze ko mbere yo gukora iki gikorwa, babanje kunywa urumogi bakaruhaga.
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, rukurikiranye aba bagabo babiri, bwakiriye dosiye ikubiyemo ikirego baregwamo mu cyumweru gishize, tariki 14 Kamena 2023.
Iki igikorwa cyakozwe tariki 01 Kamena 2023, kibera mu Mudugudu wa Nyakabingo, mu Kagari ka Bweramvura mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo.
Ubushinjacyaha buvuga ko nyuma y’uko aba bagabo babiri bishe umwana w’umuturanyi wabo, bamukuyemo amaso, barangije bamujugunya mu manga.
Nyirasenge wa nyakwigendera wamureraga, yatangaje ko yabanje kubura, bakamushakisha, nyuma hakaza gufatwa umugabo wari wamujyanye.
Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo wari wamujyanye, amaze gufatwa, yemeye ko we na mugenzi we baregwa hamwe, “banyoye urumogi, bamaze kuruhaga bica uwo mwana, bakaba baramuhonze amabuye kugeza ashizemo umwuka.”
Ubwo bajyaga kwerekana aho bamujugunye, inzego zasanze nyakwigendera yarangijwe isura mu buryo bukomeye.