in

Gas ikoze ishyano i Kigali.

Gaz yaturitse yari iri gutekerwaho mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarungenge, yangije inzu eshanu, abaturage bari hafi aho banywa “Thé Vert” bakizwa n’amaguru.

Ahagana saa tanu n’igice zo kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kanama 2021, nibwo iyi gaz yari irimo gutekerwaho muri restaurant yashyushye cyane ihita iturika abantu bose bari aho hafi bayabangira ingata.

Bimwe mu byo iyi gaz yangije harimo ibisenge by’inzu n’ibirahuri byazo ndetse n’inzugi na bimwe mu bikoresho byari muri restaurant.

Abaturage babwiye isano Tv ikorera kuri Youtube ko iyi gaz ikimara gushyuha uwari uyitetseho yahise asohora icupa ryayo riba ariho riturikira ndetse banahamya ko iyo itaba iri hanze yari gutwika inzu nyinshi cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Live #Afrobasket: Angola 🇦🇴 vs Rwanda 🇷🇼

Dorcas na Vestine bavuze agahinda bagize mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo yabo nshya.