in

Gapapu kuri Radio: Charles yararanye inkweto nyuma y’ibyo yakoreye Josee akundanaga na Christian (Audio)

Umukobwa witwa Josee yatunguwe n’umusore witwa Charles kuri radio gusa Josee yari asanzwe afite abandi basore babiri bamutereta aribo Christian ndetse na Jado. Nkuko byumvikana mu majwi yagiye hanze, Charles yashatse gutungura Josee maze amugenera ubutumwa bwo kumubwira ko amukunda abinyujije mu kiganiro surprise call kinyura kuri Radio 102.3 Kiss FM.

Charles yahamagaye kuri Radio 102.3 Kiss FM maze atanga ubutumwa buri buze kugezwa kuri Josee. Icyari gisigaye ni uguhamagara Josee kugirango ubutumwa bwa Charles babumugezeho. Igihe cyo guhamagara Josee cyarageze maze Josee arahamagarwa ndetse aranitaba.

Josee yitabye telefone yabanje kubazwa umukunzi we aza kuvuga ko umukunzi we ari Christian bamaranye iminsi 2 gusa avuga ko hari abandi basore bakundana aribo Jado ndetse na Charles.

Umunyamakuru wa Kiss FM yamubwiye ko amufitiye ubutumwa bwa Charles ko amukunda cyane bituma Josee ahita akatira Christian bari bamaze iminsi bakundana yiyemeza gukundana na Charles wamutunguye akamuha ubutumwa bwo kumubwira ko amukunda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking News: Ikipe ya Kiyovu Sports yanditse amateka ikora ibyananiye ayandi makipe

« Uwiteka ahaze ukwifuza kwawe Mwiza wanjyeux… ndagukunda » – Bahavu Jannet yifurije isabukuru nziza Murumuna we