Mu Karere ka Gakenke habereye ibimeze nk’ibitangaza aho igiti cyamereye mu rukuta rw’inzu ishaje maze abahatuye bakayoberwa ibanga cyakoresheje.
Ni inzu yo mu myaka yo hambere aho yaje kumeramo igiti mu buryo bukomeje gutangaza abatuye ahongaho.
Iyi nzu yamezemo icyo giti, iherereye mu Mudugudu wa Ganzo Akagari ka Kageyo mu Murenge wa Rushashi.
Amakuru avuga ko iyo nzu yarakoreragamo icyahoze ari Urukiko rwa kanto rwa Rushashi, ariko ikaba itagikorerwamo kuko ishaje dore ko ngo yaba yarubatswe mu myaka ya mbere ya za 1970.
Ku rukuta rw’iyo nzu hafi y’igisenge cyayo niho icyo giti kireshya na metero zisaga 20 giterekeye, imizi yacyo ikaba yaragiye imanuka hasi inyuze mu matafari igera ubwo inatobora sima ibasha kwinjira mu bujyakuzimu bw’ubutaka.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney yabwiye Kigalitoday dukesha iyi nkuru ko bagiye kureba uko basana iyo nzu.