in

Yatakambye yivuye inyuma! Turahirwa Moses yatakambiye urukiko maze arusaba gukorerwa ibintu mu buryo bwa vuba

Turahirwa Moses yatakambiye urukiko maze arusaba gukorerwa ibintu mu buryo bwa vuba.

Turahirwa Moses yandikiye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge arutakambira ngo rumuhe itariki ya vuba yo kuburaniraho ubujurire bwe.

Ni amakuru yemejwe na Me Bayisabe Irene wunganira Turahirwa, aho yabwiye  IGIHE ko umukiliya we yajuriye ariko ko yifuza guhabwa itariki ya vuba yo kuburana.

Ati “Tukimara kujurira twasabye Urukiko ko rwaduha itariki ya vuba, baduha ku wa 12 Kamena 2023 kuko ni ho bari bageze bapanga imanza bitewe n’uburyo zinjiye.”

Bahawe taliki ya 12 Kamena nyuma y’uko ku wa 26 Gicurasi Moses yari yatakambiye urukiko arusaba ko yaburana ubujurire vuba kugira ngo abone uko akurikira amsomo ye.

Me Irene yavuze ko itariki ikiri 12 Kamena ko nihinduka bazabimenyesha itangazamakuru.

Ku wa 15 Gicurasi 2023 nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwari rwemeje ko Turahirwa afungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha akurikiranyweho birimo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gakenke: Habereye ibimeze nk’ibitangaza aho igiti cyamereye mu rukuta rw’inzu ishaje maze abahatuye bakayoberwa ibanga cyakoresheje (AMAFOTO)

Burya abyiruye inkumi: Amashusho ya rutahizamu wa Rayon Sports Rafael Osaluwe ari kumwe n’umwana we w’umukobwa